RFL
Kigali

Jd Young ufite intego yo kugeza muzika ye ku rwego rushimishije yashyize hanze indirimbo nshya 'Amazi'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/11/2021 19:05
0


umuhanzi wese agera kure mu gihe ibyo akora biba bifite intego muri we, umuhanzi Jd Young washyize hanze indirimbo 'Amazi' ni umwe mu bafite ejo hazaza heza nk'uko yabyiyemeje .



Umuhanzi Jd Young, ubusanzwe yitwa  Jean De Dieu Nshimirimana, yatangiye muzika cyera kuko yemera ko amaze imyaka 12 muri muzika, ariko akaba akora muzika ayifatanya n'akandi kazi kamutunze. Yakuze akunda kuririmba aza no kwisanga muri Chorali , inzozi ze mu mikurire  yumvaga ko agomba gukora muzika agamije gutambutsa ubutumwa mu bakundana nk'inyana ya RnB yisangamo.


 Mu gihe amaze muri muzika, Jd Young  amaze gushira hanze indirimbo hafi 10 zirimo “That’s why you know”, “Hewa”, “Miracle Love” yakoranye na Social Mula , “Bum Bum” , n'izindi, akaba afite hanze iyitwa 'Amazi' ariyo ndirimbo nshya iri hanze. Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y'urukundo umusore yabwira umukunzi we mu gihe bakundana.


Nk'uko umuhanzi wese agomba gukorana iimbaraga n’intego, Jd Young avuga ko aribyo bigiye kumuranga, akiyerekana muri muzika Nyarwanda  n'ibindi bice bitandukanye bazabasha gukunda ibihangano bye, akazabigeraho mu gutambutsa indirimbo zikoze neza ziherekejwe n'amashusho meza cyane.

KANDA HANO WUMVE AMAZI YA JD YOUNG

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND